
Official Account of Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Home of @RwandaTV ||@Radiorwanda_RBA || @MagicFM_Rw || @KC2_RW || @MagicSportsTV_ & 5 Community Radios
Kigali, Rwanda
Joined October 2012
- Tweets104K
- Following142
- Followers735K
- Likes3.3K
Pinned Tweet
Uturere 27 two mu Rwanda twabonye ba meya bashya bazatuyobora muri manda y’imyaka itanu [2026-2031].
Menya abayobozi b’uturere batowe mu matora ya Komite Nyobozi ku rwego rw’Akarere yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026. #RBAAmakuru
Ibigo byo mu Rwanda bitanga serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu byatangiye kumurika ibikorwa mu mijyi ya Zurich mu Busuwisi n'iya Munich na Düsseldorf mu Budage.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu bizibandwaho harimo kugaragaza umwihariko mu bukerarugendo bw’u Rwanda no kubaka imikoranire ishobora kureshya abasura Igihugu. #RBAAmakuru
📸: RDB
1
1,177
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yerekanye ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo no kwihutisha iterambere ryayo, ariko ko bisaba ko urubyiruko ari rwo rugira uruhare rugaragara muri urwo rugendo.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yahuriyemo n'abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu bihugu bya Afurika, bitabiriye Inama ya #YouthConnekt2026 . #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/2pc8nxfx
3
1,916
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika gufata ahazaza ha Afurika mu biganza, bagakora impinduka zikenewe mu iterambere ry’uyu Mugabane.
Yabigarutseho mu gutangiza Inama ya YouthConnekt Africa 2026 iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/2pc8nxfx
4
1,956
Itsinda rigizwe n'abayobozi n'abakozi 22 bo muri Minisiteri y'Ingabo ya Repubulika ya Sudani, ryasuye Ikigo cya Mutobo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, basobanurirwa imikorere yacyo.
Biteganyijwe ko baza gusura Ikigo cy’Igihugu cy'Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye i Nyakinama. #RBAAmakuru
U Rwanda rwatoranyirijwe kuzakira Inteko Rusange y’Ihuriro Mpuzamahanga rya Kaminuza zo muri Brésil (International Cooperation Group of Brazilian Universities: GCUB) iteganyijwe umwaka utaha wa 2027.
Umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, mu Nteko Rusange ya 19 y’iri huriro yabereye muri Brésil.
Ni ku nshuro ya mbere inama nk’iyi izaba ibereye ku Mugabane wa Afurika, bikaba bifungura amahirwe mashya yo guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’uburezi hagati y’u Rwanda na Brésil. #RBAAmakuru
2
2,712
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye inzego z’ubutabera gukomeza guhuza ibikorwa no kunoza serivisi zihabwa abaturage, avuga ko ubutabera bukwiye gupimirwa ku musaruro bufite ku buzima bw’abaturage, aho kugarukira ku ngamba n’amategeko bishyirwaho.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yatangizaga umwiherero wa 11 uhuza abagize Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, urimo kubera mu Karere ka Nyagatare. #RBAAmakuru
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Prof. Kasai Ndahiriwe, yasabye abagana amabanki bashaka inguzanyo kubikora mu gihe ari ngombwa mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’inyungu fatizo BNR itangiraho inguzanyo ku mabanki.
Kuri uyu wa Kane ni bwo BNR yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo kigera ku 9,5%, kivuye ku 8,75%. #RBAAmakuru
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwakomeza politiki yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, bizatuma ruba igicumbi cy’ubumenyi n’udushya bishingiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga.
Yabigarutseho ubwo mu Karere ka Nyagatare hafungurwaga ikigo kigamije guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/2pc8nxfx
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yasobanuye ingamba za Leta zigamije gukumira ko ibiciro by’ibiribwa bikomeza kwiyongera cyane ku masoko.
Yavuze ko mu gice cya kabiri cy’umwaka utaha ari bwo bizasubira mu mbago ziri hagati ya 2%-8%. #RBAAmakuru
The Central Bank of Rwanda has decided to increase its interest rate to 9.5% to contain inflation and safeguard price stability. #RBANews
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta yavuze ko ubuhamya bw’abaturage n’ibipimo mpuzamahanga ku mutekano, bigaragaza ko Polisi y’u Rwanda yitwara neza, bikaba bikwiye kuyitera imbaraga zo gukomeza gukora neza.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangizaga Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/2pc8nxfx
Abanyarwanda bashishikarijwe kugana Isoko ry’Imari n’Imigabane kuko rifasha kubona igishoro cy’igihe kirekire, kibafasha kwagura ibikorwa byabo no kwiteza imbere.
Byagarutsweho ubwo hasozwaga icyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga ku Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/2pc8nxfx
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragaje ko icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kiremereye Igihugu, bityo ko kukirandura bisaba ubufatanye bw’abantu bose.
Yabigaragaje ubwo kuri uyu wa Gatatu hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/2pc8nxfx
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku mabanki kigera ku 9.5%, kivuye ku 8.75%.
Byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myanzuro mishya ya Politiki y’Ifaranga n’ishusho y’urwego rw’imari mu Rwanda, kuri uyu wa Kane. #RBAAmakuru
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubufatanye n’ibindi bihugu (Rwanda Cooperation), Richard Niwenshuti uri i Kingston, yahuye na Minisitiri w’Ubutabera n’Ibirebana n’Itegeko Nshinga muri Jamaica, Delroy Chuck.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku gusuzuma intambwe yatewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga uhuriweho w’ikoranabuhanga ryo gukurikirana imanza mu nkiko, watangijwe mu Gushyingo 2025.
Kuri uyu wa Kane hateganyijwe inama yo gusuzuma no kwemeza inyandiko igaragaza imiterere n’imikorere y’iri koranabuhanga n'intambwe iganisha ku gutangira icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga. #RBAAmakuru
Abanyeshuri barangije amasomo mu byiciro bitandukanye muri Kaminuza ya Kigali bahamya ko ubumenyi bahakuye, bugiye kubafasha mu kugira uruhare mu iterambere ry'ibihugu byabo.
Babibwiye RBA kuri uyu wa Gatatu, ubwo abagera kuri 4360 barimo abanyamahanga 282, bahabwaga impamyabumenyi na Kaminuza ya Kigali. #RBAAmakuru
▶️ tinyurl.com/2pc8nxfx
.The @CentralBankRw will hold a press briefing today on the decisions of the Monetary Policy Committee and the Financial Stability Committee.
Follow the briefing live on Rwanda TV’s YouTube channel from 10:00 AM.
#RBANews
➡️ tinyurl.com/2h8w6sev
📹AMASHUSHO 📹
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yibukije Polisi y’u Rwanda ko uruhare rwayo ari ingenzi mu kubungabunga umutekano by’umwihariko mu bikorwa byo mu mpera z’umwaka. #RBAAmakuru
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi n’icyo ari cyo cyose cyabanduriza isura.
Yagarutse kuri bamwe bagiye bishora mu ngeso mbi bikabaviramo guhanishwa igihano gikomeye cyo kwirukanwa mu kazi.#RBAAmakuru























