Kigali Today (@kigalitoday) header
Kigali Today (@kigalitoday) profile picture

Rwanda's Leading News Agency

Rwanda
Joined October 2011
Photo by Kigali Today (@kigalitoday)Photo by Kigali Today (@kigalitoday)Photo by Kigali Today (@kigalitoday)Photo by Kigali Today (@kigalitoday)Photo by Kigali Today (@kigalitoday)Photo by Kigali Today (@kigalitoday)Photo by Kigali Today (@kigalitoday)Photo by Kigali Today (@kigalitoday)Photo by Kigali Today (@kigalitoday)
FC Barcelone na Kinshasa: Abakomisiyoneri babirwaniyemo kigalitoday.com/amakuru/mu-m…
1
2
1,610
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Col. Claudien Bizimungu, ari kumwe n’inzego zitandukanye, yasuye Isoko rya Kamembe n’ibindi bice by’Umujyi wa Rusizi, mu bukangurambaga bugamije gukumira inkongi no kuzamura imyumvire y’abaturage ku buryo bwo kuzirinda. Uru ruzinduko rugamije kureba niba inyubako n’ahandi hakorera ibikorwa byakira abantu benshi hafite ingamba zihagije zo gukumira inkongi, ibikoresho byifashishwa mu gutabara ndetse n’ubushobozi bwo guhangana n’inkongi igihe yaba ibaye. Ni igikorwa kiri mu bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu gihugu hose, aho inzego bireba zisura inyubako n’ibikorwa bitandukanye kugira ngo zigenzure uko byiteguye guhangana n’impanuka z’inkongi.
1
2
688
U Rwanda ruri kuganira n’intumwa z’Impuzamashyirahamwe y’Imikino ya Rally ku Isi (World Rally Championship – WRC), ku buryo imikino y’isiganwa ku modoka yakomeza gutezwa imbere mu gihugu, ikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage. Ibiganiro byabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026, hagati ya Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe guteza imbere no kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibikorwa mpuzamahanga (RCB), Janet Karemera, n’intumwa za WRC ziri mu ruzinduko mu Rwanda. Ibi biganiro byibanze ku nzira zishoboka zo guteza imbere imikino yo gusiganwa mu modoka, mu Rwanda no kureba uruhare yagira mu kugera ku ntego z’Igihugu. Muri izo nyungu zitezwe harimo guteza imbere impano z’Abanyarwanda muri iyi mikino, kongera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mikino yo gusiganwa mu modoka, guhanga imirimo no guteza imbere ubukerarugendo.
1
601
Umunyarwanda Dany Vassyli Mugisha, akaba Umuvugizi w'Inteko y’Urubyiruko rukoresha ururimi rw’Igifaransa (Parlement des Jeunes Francophones), yagejeje ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, imyanzuro n’ibyifuzo by’urwo rubyiruko. Ibi byabaye hagati ya tariki ya 12 na 17 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh muri Cambodia, aho Dany Mugisha yari kumwe na mugenzi we Clara Vila Fité ukomoka muri Andorra. Aba bombi bashyikirije ku mugaragaro Louise Mushikiwabo imyanzuro yavuye mu bikorwa by’Inteko y’Urubyiruko rukoresha Igifaransa, hagamijwe kugeza ku buyobozi bwa OIF ibitekerezo n’ibyifuzo by’abakiri bato ku bibakorerwa n’uruhare bifuza kugira mu iterambere ry’ibihugu byabo. Muri ibyo bikorwa kandi Dany Mugisha yanagize uruhare mu kiganiro Le Palabre kuri televiziyo ya TV5 Monde. Yitabiriye n'ibiganiro byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu buyobozi no mu gufata ibyemezo. Yagize kandi amahirwe yo guhura n'Igikomangoma Norodom Chakravuth cyo muri Cambodia, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.
1
945
Itorero Inganzo Ngari ryiyemeje gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umuco Nyarwanda, binyuze mu kuwutoza no kuwusangiza abakiri bato n’abakuze. Ibi ni bimwe mu bizamurikirwa abazitabira gitaramo ryateguye cyiswe Umurage w’Intore, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 rimaze rishinzwe kikazabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2026. Iri torero rigaragaza ko umuco ari umurage ukwiye kurindwa no guhererekanywa ibisekuruza, kugira ngo indangagaciro n’imigenzo biranga Abanyarwanda bitazimira. Binyuze mu bikorwa by’ubuhanzi n’imbyino gakondo, Inganzo Ngari igamije gufasha abato kumenya umuco, kuwukunda no kuwukomeza, ari na ko abakuze bongera kuwusigasira no kuwutoza ababakomokaho. Abagize Itorero Inganzo Ngari bavuga ko igitaramo Umurage w’Intore ari umwanya wo kugaragaza ubukungu bw’umuco Nyarwanda, cyane cyane indirimbo, imbyino n’ubundi buhanzi gakondo bigize amateka n’umwihariko by’Abanyarwanda.
5
1,697
AKA KANYA: I Kigali hari kubera umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa yihariye mu Ikoranabuhanga ry’Imbuto n’Ubucuruzi (Seed Technology & Business Professional Course), yabereye mu Ishuri rikuru ryigisha Ubuhinzi bubungabunga Ubutaka binyuze mu kigo cyaryo gishinzwe Imbuto (RICA Seed Center) muri uyu mwaka. Izi mpamyabumenyi zigiye guhabwa abanyeshuri 22 bagize icyiciro cya gatatu cy’abahuguwe, bakaba barahawe ubumenyi bwihariye n’ubushobozi ngiro mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’imbuto n’ubucuruzi bwazo. Bitezweho kongerera ubushobozi inzego zishinzwe urwego rw’imbuto, bakazanagira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi n’impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda.
1
1,207
FRN igiye kubaka 'Ngabo City', umushinga w'inzu 3,300 zo guturamo i Goma kigalitoday.com/amakuru/mu-m…
3
1
24
2,138
Mudufashe itike y'indege Kigali - Kampala ishyirwe ku Madolari 90 - Umushoramari Dennis Karera kigalitoday.com/amakuru/mu-m…
10
1,480
Ku musozo w'iperereza: Abanyeshuri basaga 500 ni bo bakopeye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri 2025/26 kigalitoday.com/amakuru/mu-r…
900
Twari tuzi ko dutsindwa bine - Bwa mbere Emery Bayisenge akina umukino wa APR FC na Rayon Sports kigalitoday.com/imikino/foot…
5
1,307
“Maze imyaka ine ndwaye kanseri. Ariko ntimugire impungenge, Imana irandinda. Ibintu byose bimeze neza.” Marlon Jackson akaba umuvandimwe wa Michael Jackson babanye no mu itsinda rya Jackson 5, yatangaje ko amaze imyaka ine ahanganye na kanseri ya prostate iri ku rwego rwa kane, ariko ko ubuzima bwe bumeze neza kurusha uko abaganga be bari babyiteze. Uyu muhanzi w'imyaka 69 yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Farah Shammas kuri podcast yitwa The Farah Shammas Podcast. Muri icyo kiganiro, yabajijwe ibanga akoresha kugira ngo akomeze kugaragara nk’ukiri muto kandi agire imbaraga z’umubiri. Ni bwo yahisemo kuvuga ku burwayi yari amaze igihe yaragize ibanga.
1,143
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Norway, bigamije gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ibyo biganiro byabereye i Oslo, nyuma y’inama ya 23 ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byo mu Majyaruguru y'i Burayi na Afurika, izwi nka Nordic–Africa Foreign Ministers’ Meeting & Business Forum (NAFM). Impande zombi zaganiriye ku mahirwe yo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubucuruzi, ishoramari n’imikoranire mu mishinga y’ingenzi y’ubukungu. Minisitiri Nduhungirehe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Norway bagaragaje ko gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi bishobora gufasha mu guteza imbere ubukungu, binyuze mu bufatanye butanga inyungu ku mpande zombi.
3
20
2,782
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) w’agateganyo, Me Claudine Gasarabwe, n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Bonnie Mugabe, bitabiriye ibiganiro byahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba (CECAFA) na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe. Ibyo biganiro byabereye i Abuja muri Nigeria, mu gihe hitegurwa Inteko Rusange isanzwe ya 48 y’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Ibiganiro byari bigamije kurebera hamwe ingamba z’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika, ndetse no gushimangira imikoranire hagati ya CAF n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu karere ka CECAFA.
1,472
Kaminuza y’u Rwanda na Xiangtan University yo mu Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere imikoranire mu burezi n’ubumenyi, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Uyu muhango wo gushyira umukono kuri aya amasezerano wabereye i Kigali ku wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2026, witabirwa na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Amb. Gao Wenqi. Ambasaderi Gao yasabye impande zombi gukoresha neza amahirwe atangwa no kwizihiza imyaka 55 ishize u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse n’umwaka wa 2026 wahariwe ubufatanye n’ihanahana ry’ubumenyi n’umuco hagati y’Abashinwa n’Abanyafurika. Yashimangiye ko ayo mahirwe akwiye gufasha impande zombi gushyira mu bikorwa amasezerano zasinyanye, bityo bikarushaho guteza imbere ubufatanye bwagutse kandi bufite ireme hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Ambasaderi Gao kandi yavuze ko u Bushinwa n’u Rwanda bihuriye ku bintu byinshi mu buryo busobanutse kandi bugashyirwa mu bikorwa ihame ryo kugendera ku mategeko. Yagaragaje ko u Bushinwa bwifuza ko u Rwanda rwakwinjira mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe Guhuza Impande mu gukemura amakimbirane (International Organization for Mediation – IOMed), kugira ngo rugire uruhare mu guteza imbere imiyoborere n’ubufatanye ku rwego mpuzamahanga. Yavuze kandi ko u Rwanda rushobora gutanga umusanzu warwo mu gushakira isi ibisubizo binyuze mu bunararibonye n’ibitekerezo byarwo.
1
3
1,063
Umuyobozi wa UNICEF mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Etleva Kadilli, n’itsinda yari ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye. Kadilli n’abo bari kumwe basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basura ibice bitandukanye bigaragaza inkomoko yayo, uko yakozwe n’ingaruka yasize ku gihugu. Basobanuriwe kandi urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside, kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira iterambere rirambye.
3
8
1,478
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2026, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyagatare asura umushinga w’Urugomero rwa Muvumba (Muvumba Multipurpose Dam) ruherereye mu Murenge wa Karama. Uru ruzinduko rwari rugamije kureba aho imirimo yo kubaka uru rugomero igeze, uko ikorwa, imbogamizi zihari ndetse n’ingamba ziteganyijwe zo gukumira ibiza bishobora kwibasira uru rugomero n’ibikorwaremezo birukikije. Uyu mushinga ugeze kuri 74% by’imirimo yose iteganyijwe, ukaba utegerejweho kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.
4
20
3,970
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 563 basanze barakopeye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, nyuma y’iperereza ryakozwe ku banyeshuri bakekwagaho gukopera. Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2026, yavuze ko iperereza ryakorewe abakandida 1.097 bari babanje gukekwaho gukopera. Muri bo, 30 basanze nta buriganya bakoze, bityo amanota yabo aratangazwa. Ku rundi ruhande ariko iperereza ryagaragaje ko hari abandi bakandida 563 bakopeye, bituma umubare w’abanyeshuri bose byemejwe ko bakopeye ugera ku 1.630. Aba banyeshuri 563, Minisiteri y'Uburezi yavuze ko amanota n'impamyabumenyi byabo byateshejwe agaciro ndetse ko Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizamenyesha buri mukandida ibyemezo by’iperereza bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2026. Minisiteri kandi yasobanuye kandi ko iperereza ku kibazo cyo gukopera ryarangiye burundu, kandi ko nta bindi bizakomeza gukorwaho iperereza.
1
3
2,583
Kuri uyu wa Kane i Kigali hateraniye Ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari rihuriweho n'u Rwanda na Uganda rigamije gushaka uburyo bwo kongera ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo. Iri Huriro riri kubera muri Kigali Serena Hotel, nyuma y’umunsi umwe Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya Uganda Airlines itangije ku mugaragaro ingendo zayo za mbere zihuza Entebbe na Kigali. Iri huriro rihuje abikorera, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu Rwanda na Uganda, aho baganira ku mahirwe ahari yo guteza imbere ubufatanye mu bukungu bw’ibihugu byombi. Ibiganiro biteganyijwe kwibanda kandi ku kureba uburyo ibihugu byombi byakongera igipimo cy’ubucuruzi, korohereza ishoramari no guteza imbere ubukerarugendo, binyuze mu bufatanye bw’abikorera. Kuba iri huriro ribaye nyuma yo gutangiza ingendo za Uganda Airlines zihuza Entebbe na Kigali bifatwa nk’amahirwe yo kurushaho koroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi, bityo bikongera imikoranire mu bucuruzi no mu zindi nzego. U Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye umubano w’ubufatanye mu bucuruzi n’ibikorwa by’iterambere, aho kongera ingendo n’imikoranire y’abikorera bishobora gufasha mu kwagura amahirwe y’ubukungu ku mpande zombi.
3
1,442