Murangwa Hussein retweeted
Kuki MTN ihenda ariko ikagira abakiriya bakubye hafi kabiri aba Airtel? Urugero: SMS
Muze tuganire dore nabateguriye imbonerahamwe nziza👇
Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, kohereza SMS ukoresheke Airtel Rwanda byari bihendutse ugereranyije na MTN Rwanda, haba ku butumwa bwo mu gihugu no mu mahanga.
Urugero, kohereza SMS ukoresheje Airtel mu uyohereza kuri Airtel byari Frw5, mu gihe kwa MTN ho byari Frw12.
💡 ONA (One Network Area): Ni gahunda ihuza ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika y'Iburasirazuba kugira ngo serivisi z'itumanaho, cyane cyane izo guhamagara no kohereza ubutumwa, zoroherezwe hagati yabyo.
___________
Isôoko: RURA – ICT Sector Statistics Report, Q2 2026.
Murangwa Hussein retweeted
Menya byinshi kuri gahunda yo guhindura ikigo cy’itumanaho udahinduye nimero usanganywe
========================
Mu minsi iri imbere ugiye kujya uganira n’umuntu akubwire ko yavuye muri MTN Rwanda akajya muri Aitel Rwanda ariko ko yagumanye nimero ye ya 079 cyangwa 078, undi akubwire ko yavuye kuri Aitel Rwanda akajya kuri MTN Rwanda ariko nimero ye ya 073 cyangwa 072 yayigumanye.
MNP ni uburyo butuma umuntu akomeza gukoresha nimero ye ya telefone nubwo yaba yahinduye ikigo cy’itumanaho. Urugero, umuntu ukoresha serivisi z’ikigo kimwe ashobora guhitamo kujya ku kindi, agakomeza gukoresha nimero ye isanzwe mu guhamagara, kwakira telefone no kohereza ubutumwa bugufi.
Uko umuntu azajya asaba kuwimura nimero
Amabwiriza ya RURA ateganya ko umuntu ushaka kwimura nimero ye azajya asaba ikigo gishya ashaka gukoresha, aho kujya kubisaba ikigo asanzwe akoresha.
Uwo mukiliya azabanza kwerekana icyangombwa kimuranga cyemewe, ikigo agiyeho kigenzure ko ari we nyiri nimero ashaka kwimura.
Azuzuza kandi anasinye urupapuro rusaba kwimura nimero, rushobora kuba urwanditse ku mpapuro cyangwa urw’ikoranabuhanga. Gusinya kuri uru rupapuro bizaha ikigo agiyeho uburenganzira bwo kumurangiriza igikorwa cyo kwimura nimero no gufunga konti yari afitanye n’ikigo avuyemo.
Nyuma y’ibyo, azasabwa kohereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri nimero yihariye izaba yaragenwe n’urwego rushinzwe gucunga iyimurwa rya nimero, kugira ngo hemezwe ko ari we ukoresha iyo nimero.
Ni uruhe rwego ruzajya rucunga iyimurwa rya nimero?
RURA iteganya ko hazaba urwego rwihariye ruzajya rucunga iyimurwa rya nimero hagati y’ibigo by’itumanaho, ruzwi nka Number Portability Clearinghouse (NPC).
Kwimura nimero bizajya bifata igihe kingana iki?
Amabwiriza ya RURA ateganya ko kwimura nimero bigomba kurangira mu gihe kitarenze umunsi umwe wo kwimura nimero, uhereye igihe NPC imaze kugenzura ubusabe ikabwohereza ku kigo umuntu avuyemo kugira ngo kibwemere.
Ese kwimura nimero bizajya bisaba amafaranga?
RURA iteganya ko ikigo umuntu avuyemo n’icyo agiyeho bitazajya bimwishyuza amafaranga yo kwimura nimero.
Komereza hano ⤵️
umuseke.rw/menya-byinshi-kur…
Murangwa Hussein retweeted
Icyumweru kirashize ,Rayon itarahabwa amafaranga yavuye muri Derby
Ubuyobozi bwa Rayon bwari bwabwiye abakinnyi ko bazajya gukina na Kiyovu bahembwe kuko bwari bwizeye aya mafaranga, ariko Qa venue solutions iba igomba kuyatanga nyuma yo kuyatera imirwi,ntirayatanga
Murangwa Hussein retweeted
May Lord bless the works of our hands as we're going to try again this week🤲🙏
wish you a blessed week with unrivalled opportunities❤️🫶
Murangwa Hussein retweeted
MANA YANJYE NONEHO TURABA ABANDE?!?!
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku mabanki kigera ku 9.5%, kivuye ku 8.75%.
Byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myanzuro mishya ya Politiki y’Ifaranga n’ishusho y’urwego rw’imari mu Rwanda, kuri uyu wa Kane. #RBAAmakuru
Murangwa Hussein retweeted
MENYA IMPAMVU LEONTINE YAGIYE KWIGA MURI JORDANIE
============================
Kugira ngo uyu mwana ajye muri Jordanie, byaturutse ku bizamini yakoze muri Gicurasi mbere y’uko akora ikizamini cya leta.
Ubusanzwe u Rwanda rufitanye imikoranire mu by’uburezi n’ishuri ryitwa King’s Academy, rimwe mu mashuri akomeye yo muri Jordanie yigisha Siyansi. Ryashinzwe mu 2007 n’Umwami Abdullah II wa Jordanie.
Ubwo bufatanye bumaze imyaka itanu. Buri mwaka, abahanga muri Siyansi bo mu Rwanda bakora ibizamini bibemerera kuba bajya kwiga muri iri shuri.
Muri Gicurasi, Uwamariya yatoranyijwe mu banyeshuri bane mu gihugu basanzwe batsinda amasomo ya Siyansi. Harebewe ku manota bagize mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa Gatatu.
Itsinda ry’abarimu bo muri Jordanie ryaje mu Rwanda, riha ibizamini abo bana bane rishakamo babiri. Ibizamini byakozwe harimo icyanditse n’icyo kuvuga.
Ni aho Uwamariya yavuye atsinda na mbere y’uko atsinda ikizamini cya leta. Bivuze ko kujya muri Jordanie kwe ntaho bihuriye n’ikizamini cya leta yatsinze akaba uwa mbere.
Usibye we wagiye muri Jordanie, undi muhungu watsinze iki kizamini yiga mu Mujyi wa Kigali muri St André ndetse yari muri batanu ba mbere mu bizamini bya leta mu masomo ya Siyansi.
BREAKING NEWS: Uwamariya Leontine agiye kwiga Jordan
============================
Amakuru angeraho aka kanya ni uko Uwamariya Leontine ari muri rutemikirere mu minota mikeya araba ageze Jordan aho agiye gukomereza amasomo ye.
Dushimire u Rwanda
@Rwanda_Edu
@NESA_Rwanda
@RwandaGov
@oswaki
Murangwa Hussein retweeted
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) n’iyo muri Amerika y’Amajyaruguru, iyo Hagati no mu Birwa bya Caraïbes (CONCACAF), zombi zasabye FIFA guha buri shyirahamwe riyigize miliyoni 10 z’Amadolari, ni ukuvuga hafi miliyari 15 Frw.
Ni igitekerezo cyatanzwe mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashyizweho umukono na Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, ndetse na mugenzi we uyobora CONCACAF, Victor Montagliani.
Iki cyifuzo gishingiye ku ihangana rikomeje hagati y’Impuzamashyirahamwe za ruhago ku Isi, nyuma y’uko FIFA isubitse umushinga wo gushyiraho ikigo cyihariye cyari kuzajya gicunga uburenganzira bw’ubucuruzi n’amatike y’amarushanwa yayo yose arimo Igikombe cy’Isi.
Uyu mushinga wiswe FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ukubiyemo kugurisha 21% by’imigabane y’icyo kigo ku bashoramari bigenga, wahagaritswe nyuma y’iminsi ine kubera kurwanywa bikomeye na UEFA ndetse na CONCACAF.
UEFA na CONCACAF byagaragaje ko FIFA ishobora gusoza icyiciro cy’imari cya 2023-2026 ifite amafaranga abitswe agera kuri miliyari esheshatu z’Amadolari, bivuga ko arenze ayo ikeneye kugeza ku Gikombe cy’Isi cy’Abagabo cya 2030.
Izi mpuzamashyirahamwe zombi zasabye ko buri shyirahamwe muri 211 agize FIFA ryahabwa nibura miliyoni 10 z’Amadolari mu cyiciro cya 2027-2030, akazifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere ruhago.
Aya mafaranga yose hamwe angana na miliyari 2,11 z’Amadolari, kandi azaba yiyongera ku nkunga zisanzwe zitangwa na FIFA muri uwo mwaka w’imishinga.
Komereza aha 👇🏾
mobile.igihe.com/imikino/foo…
Murangwa Hussein retweeted
Umusore w’i Rutsiro warimo atanga amakuru ko iwabo hari umutekano nta rugomo ahise arukorerwa kuri camera 😂😂😂😭😭😭
Murangwa Hussein retweeted
Ishimwe Vestine yemeje ko yasabye gatanya umugabo we; Menya ibyo amushinja
============================
Ishimwe Vestine wo mu itsinda ‘Vestine&Dorcas’ yemeje ko yatangiye urugendo rwo gusaba gatanya umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo ashinja kumuharika agatera inda mu gasozi.
mobile.igihe.com/imyidagadur…
Murangwa Hussein retweeted
Burya bahamagaye umubyeyi utari we?
Umva uko ikosa ryakozwe n'ishuri bigatuma umwana wabaye uwa mbere atitabira ibirori yari guhemberwamo byateguwe na NESA.
Murangwa Hussein retweeted
Kuri uyu mugoroba, Umunyamabanga wa Leta @claudetteIrere ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa @NESA_Rwanda bashyikirije Leontine Uwamariya ibihembo nk’umunyeshuri wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza Ikiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye.
Nubwo atabonetse mu birori nyirizina, ariko yahawe ibihembo yari yateganyirijwe birimo mudasobwa, amafaranga y’ishuri y’umwaka wose, n’impamyabushobozi y’ishimwe.
Leontine yari aherekejwe n’ababyeyi be ndetse n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka @Nyamasheke ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Murangwa Hussein retweeted
Uyu Mukobwa namukunze cyane rwose!
She is very wise 😀
Murangwa Hussein retweeted
Fungura konti yitiriwe Gikundiro, wakire umushahara wawe udakaswe ndetse unahabwe inguzanyo y’amafaranga kuva 500 000 - 50 000 000.
Ikipe ni Rayon banki ni @BankofKigali
Murangwa Hussein retweeted
Harya icyo gifundi cyo ntikiri kugerwa amajanja?
Mu gihe ibiciro bya lisansi bikomeje kuzamuka mu Rwanda, bamwe mu batwara moto mu Mujyi wa Kigali bavuga ko inyungu bakuraga muri aka kazi zagabanutse cyane. Hari abamaze guparika moto zabo bagasubira mu mirimo y'ubwubatsi, bavuga ko ari yo ibafasha kubona amafaranga arenze ayo bakuraga mu gutwara abagenzi.
Abamotari bavuga ko mbere bashoboraga kurangiza umunsi bafite inyungu ishimishije, ariko ubu igice kinini cy'amafaranga binjiza kigendera mu kugura lisansi no kwishyura ibindi bikenerwa kugira ngo moto ikomeze gukora.
Bavuga ko iyo babaze amafaranga yose bakoresheje, usanga inyungu isigaye ari nto, ari na byo bituma bamwe bafata icyemezo cyo gusubira mu mirimo y'ubwubatsi cyangwa indi myuga ibaha amafaranga afatika kurushaho.
Komereza aha: inyarwanda.com/rw/amakuru/ig…





































