Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD) header
Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD) profile picture

Pomni, Doveryay, No Proveryay | Remember, Trust, But Verify | Ibuka, Byizere, Ariko Ugenzure

Ex nihilo nihil
Joined July 2021
Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)Photo by Jackson DUSHIMIMANA (@IGAnaJD)
Icyo asaba nuko Telefone ye itari mubyo basezeranye🤗
1
28
23,425
Maj. Immacule MUTERERI🇷🇼
3
4
50
4,950
Kuki inyigisho z’Amategeko zitagirwa igice cy’ingenzi mu burezi bwa buri mwana mu Rwanda, kuva mu mashuri abanza kugeza akuze? Kuki abana mu Rwanda bakomeza kwigishwa Iyobokamana(Religion) gusa kandi Itegeko Nshinga ry’u Rwanda atariryo yubakIyeho? Kuki abana batigishwa mu buryo buhamye kandi buteguye neza "Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, amategeko ahana ibyaha, amategeko mbonezamubano, imyanzuro y’inkiko n’amahame remezo y’ubutabera", kandi ari byo shingiro ry’imibereho yabo, bikaba byarengera uburenganzira bwabo, bikagena inshingano zabo kandi ugasanga aribyo bigira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda? Itegeko Nshinga ni ryo tegeko risumba andi mu gihugu. Amategeko y’igihugu agenga buri muturage, atitaye ku myemerere ye. Ariko se, kuki mu mashuri hakomeza guhabwa umwanya inyigisho z’iyobokamana, mu gihe ubumenyi ngiro ku Itegeko Nshinga, imikorere y’ubutabera n’uburenganzira bw’abaturage buteganywa n’amategeko bititabwaho bihagije? Kwigishwa amategeko ntibigomba kuba amahirwe agenewe gusa abiga amategeko, abacamanza cyangwa abanyamategeko. Bigomba kuba uburenganzira bw’ibanze n’igice cy’ingenzi mu burezi bwa buri mwana. Umuntu yaba abizi cyangwa atabizi, amategeko agira ingaruka hafi kuri buri gice cy’ubuzima bwe. Ni yo agena uburenganzira bwe, inshingano ze, ubwisanzure bwe n’ingaruka z’ibikorwa bye. Ese ntibyaba byiza hashyizwe imbere inyigisho z’amategeko, hakarebwa ko buri mwana akura asobanukiwe amategeko agenga umuryango abamo, mbere yo guha umwanya munini inyigisho z’iyobokamana? Nonese haba hari impamvu yihariye cg igenwa n’amategeko itemera ko yigishwa mu mashuri asanzwe? 💡Pomni, Doveryay, No Proveryay | Remember, Trust, But Verify | Ibuka, Byizere, Ariko Ugenzure –JD
12
3
8
29
3,382
NIKI GITUMA MINISITERI Y'UBUREZI NTA MU MINISITIRI IMARANA KABIRI MU MYAKA 32 ISHIZE? Ku wa 4 Nyakanga 1994, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu nzego zari zikeneye kwitabwaho byihutirwa harimo uburezi. Amashuri yari yarahungabanye, abarimu n’abanyeshuri benshi bari barishwe, abandi barahungiye mu mahanga, kandi igihugu cyari gifite inshingano yo kongera kubaka gahunda y’amashuri no gutegura abazayobora ejo hazaza. Kuva icyo gihe, Minisiteri y’Uburezi(Mineduc) yitwaga Mineprisec (Ministère de l‘Enseignement Primaire et Secondaire) yabaye imwe mu nzego zagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Habayeho kongera gufungura amashuri, kwagura amahirwe yo kwiga, guhindura ururimi rwigishwamo, kuvugurura integanyanyigisho no gushyiraho gahunda zo gufasha abana benshi kugera mu mashuri yisumbuye. Ariko kandi, iyi Minisiteri y’Uburezi, bivugwa ko arirwo rwego rwa leta runugwanugwamo ibyago, ibibazo n’impinduka zahato nahato zisigira abazirimo gucanganyikirwa no kutagira aho babarizwa mu bibarizwa mu mutwe. Ababucungira hafi bo bemeza ko ari rwo rwego rwa leta rugenda bunyamasyo ugereranyije n’izindi nzego. Kugira ngo ibi ubyumve neza, nuko wamenya ko mu myaka 32 Ishize, kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kugeza muri uyu mwaka wa 2026, Minisiteri y’uburezi imaze kuyoborwa n’aba Minisitiri 17 bose. Ibi ubwabyo ni ibintu byo kugenzurirwa hafi kuko iyo ubibaze neza uvumbura ko nibura ku mpuzandengo, buri umwaka n’amezi umunani iyi Minisiteri ibona Umu Minisitiri mushya uwo akazana ingendo ye, imvugo n’imirongo nayo ishobora kuba mishya. Aha rero ntiho duhera twibaza tuti kuki MINEDUC idakunda kurambana n’abayobozi bayo, ese bipfira he, ko bose bajyaho tubona ari abanyabigwi b’inararibonye, ndetse ubona rwose babashije, ariko bidateye kabiri, ngizo impinduka, kandi twemeranye ko ntawe uhindura ikipe itsinda, ahubwo impinduka ziba zigamije kureba ko hari ibyakorwa neza kurushaho??? Iyi MINEDUC mubona benshi barayigeze ariko yabuze uwo ikwira ndabarahiye. Uyu munsi wanone mureke turebere hamwe Abaminisitiri 17 bayoboye Minisiteri y'Uburezi n'ibyibanze ku buyobozi bwabo(Udushya). A Thread🧵 👇🏽
20
Mu Myaka 15 ishize ubwo Perezida Paul Kagame aherekejwe na Rtd. Gen. James KABAREBE wari Minisitiri w’Ingabo icyo gihe, ubwo bahuraga n’urubyiruko rw’Abanyarwanda basaga 300 baba mu mahanga. •Gako, ku wa 22 Nyakanga 2011.
4
5
2
127
25,211
NIKI GITUMA MINISITERI Y'UBUREZI NTA MU MINISITIRI IMARANA KABIRI MU MYAKA 32 ISHIZE? Ku wa 4 Nyakanga 1994, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kongera kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu nzego zari zikeneye kwitabwaho byihutirwa harimo uburezi. Amashuri yari yarahungabanye, abarimu n’abanyeshuri benshi bari barishwe, abandi barahungiye mu mahanga, kandi igihugu cyari gifite inshingano yo kongera kubaka gahunda y’amashuri no gutegura abazayobora ejo hazaza. Kuva icyo gihe, Minisiteri y’Uburezi(Mineduc) yitwaga Mineprisec (Ministère de l‘Enseignement Primaire et Secondaire) yabaye imwe mu nzego zagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda. Habayeho kongera gufungura amashuri, kwagura amahirwe yo kwiga, guhindura ururimi rwigishwamo, kuvugurura integanyanyigisho no gushyiraho gahunda zo gufasha abana benshi kugera mu mashuri yisumbuye. Ariko kandi, iyi Minisiteri y’Uburezi, bivugwa ko arirwo rwego rwa leta runugwanugwamo ibyago, ibibazo n’impinduka zahato nahato zisigira abazirimo gucanganyikirwa no kutagira aho babarizwa mu bibarizwa mu mutwe. Ababucungira hafi bo bemeza ko ari rwo rwego rwa leta rugenda bunyamasyo ugereranyije n’izindi nzego. Kugira ngo ibi ubyumve neza, nuko wamenya ko mu myaka 32 Ishize, kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kugeza muri uyu mwaka wa 2026, Minisiteri y’uburezi imaze kuyoborwa n’aba Minisitiri 17 bose. Ibi ubwabyo ni ibintu byo kugenzurirwa hafi kuko iyo ubibaze neza uvumbura ko nibura ku mpuzandengo, buri umwaka n’amezi umunani iyi Minisiteri ibona Umu Minisitiri mushya uwo akazana ingendo ye, imvugo n’imirongo nayo ishobora kuba mishya. Aha rero ntiho duhera twibaza tuti kuki MINEDUC idakunda kurambana n’abayobozi bayo, ese bipfira he, ko bose bajyaho tubona ari abanyabigwi b’inararibonye, ndetse ubona rwose babashije, ariko bidateye kabiri, ngizo impinduka, kandi twemeranye ko ntawe uhindura ikipe itsinda, ahubwo impinduka ziba zigamije kureba ko hari ibyakorwa neza kurushaho??? Iyi MINEDUC mubona benshi barayigeze ariko yabuze uwo ikwira ndabarahiye. Uyu munsi wanone mureke turebere hamwe Abaminisitiri 17 bayoboye Minisiteri y'Uburezi n'ibyibanze ku buyobozi bwabo(Udushya). A Thread🧵 👇🏽
1
153

14
4,675
16/17: 16. Hon. Gaspard Twagirayezu: 2023-2024 Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w’Uburezi muri Kanama 2023, nyuma yo kuba Minisitiri wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye kuva muri Gashyantare 2020. Mu gihe cye gito cyane, Minisiteri ye yibanze ku ireme ry’inyigisho, gushyira mu bikorwa integanyanyigisho, uburezi bw’ibanze n’ubushobozi bw’abarimu.
1
149
17/17: 17. Joseph Nsengimana: 2024 - Ubu Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi ku wa 11 Nzeri 2024. Yatangiye imirimo ku mugaragaro mu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye ku wa 16 Nzeri 2024. Mbere y’izo nshingano, yari afite ubunararibonye mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi, harimo no kuyobora ikigo cya Mastercard Foundation cyibanda ku guhanga udushya mu kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga. Min. Joseph yazanye n’impunduka nshya z’integanyanyigisho ndetse n’impinduka ku miterere ya Section abanyeshuri bo mu mashuru ya A-Level bahitamo. Ni aha ducumbikiye urugendo rw'inkuru twari twbateguriye. 💡Pomni, Doveryay, No Proveryay | Remember, Trust, But Verify | Ibuka, Byizere, Ariko Ugenzure –JD
1
1
132