IKUZWE M. Maurice retweeted
🚨 Abagore umunani, abahoze ari ba Gitifu n’abarimu: Ibyihariye ku ba Meya batowe
Abayobozi bashya b’Uturere 27 two mu Ntara enye z’u Rwanda batowe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, barimo abantu baturutse mu nzego zitandukanye, barimo abahoze ari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abarimu n’abashakashatsi muri za kaminuza, abari basanzwe bakora mu nzego z’ibanze ndetse n’abayobozi bongeye kugirirwa icyizere.
Mu batorewe kuyobora uturere, abagore ni umunani bangana na 29,6%, ni ukuvuga hafi 30% mu gihe abagabo ari 19 bangana na 70,4%. Abandi icyenda bari basanzwe bayobora uturere bongeye gutorerwa gukomeza izo nshingano, mu gihe abandi benshi ari ubwa mbere bagiye kuyobora uturere.
Sura umunota.com usome inkuru irambuye:
👉umunota.com/abagore-umunani-…
IKUZWE M. Maurice retweeted
🚨Abagore bihariye 61% by’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka
▶️ Abagore bakomeje kongera uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda. Imibare igaragaza ko mu 2024 abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari 61%.
▶️ Ibigo by’abagore byongereye agaciro k’ibyo byohereza mu mahanga, kava kuri miliyoni 261$ mu 2017 kagera kuri miliyari 1.16$ mu 2021.
▶️ Mu bigo by’ubucuruzi byanditse mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda, abagore bangana na 46% by’abakozi.
▶️ 45% bari mu myanya y’ubuyobozi bukuru.
▶️ Abagore bafite konti za Mobile Money bavuye kuri 5% mu 2010 bagera kuri 78% mu 2024.
Inkuru irambuye sura umunota.com
👉umunota.com/abagore-bihariye…
IKUZWE M. Maurice retweeted
🚨U Rwanda na Denmark byasinyanye amasezerano y’ubufatanye
U Rwanda na Denmark byasinyanye amasezerano y'ubufatanye y'uburyo butatu agamije kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye.
Aya masezerano arimo ayerekeye guha uburenganzira bwo gukora imirimo ibyara inyungu abagize imiryango y’abadipolomate bakorera muri ibyo bihugu, no gutangira ibiganiro bigamije gukuraho gusoresha kabiri.
Yasinyiwe mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark, kuri uyu wa Mbere, hagati ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we w'icyo gihugu, Lars Løkke Rasmussen, nyuma y'ibiganiro byabahuje. #UmunotaNews
IKUZWE M. Maurice retweeted
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, abagororwa 600 bo mu magororero 13 yo mu gihugu basoje kwiga imyuga itandukanye.
RCS yatangaje ko bakuyemo ubumenyi buzabafasha ku isoko ry’umurimo mu gihe bazaba basoje ibihano bakatiwe n’inkiko.
Gahunda yo kwigisha imyuga mu magororero yatangiye mu mwaka wa 2020. #umunotanews
IKUZWE M. Maurice retweeted
📸 AMAFOTO 📸
Mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, huzuye Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rigezweho ryubakiwe impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme n’abaturage bayituriye, ryuzuye ritwaye arenga miliyari 1,8 Frw.
Iri shuri ryuzuye mu Ukwakira 2026, riri ku buso bwa meterokare 25.000, rizakira abanyeshuri basaga 600 barimo impunzi zirenga 120 n’abaturage bo mu gace riherereyemo basaga 450, bagizwe na 60% by’ab’igitsina gore.
Ryubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’impunzi n’abaturage baturanye na zo, rikaba ryigisha imyuga irimo ikoranabuhanga mu bijyanye n’ibiti, iryo mu nganda no gukora ibikoresho ndetse n’iry’amashanyarazi. #UmunotaNews
IKUZWE M. Maurice retweeted
A new Technical and Vocational Education and Training (TVET) school built in Nyamagabe District for refugees living in Kigeme Camp and surrounding communities has been completed at a cost of more than RWF 1.8 billion.
Read more: umunota.com/en/nyamagabe-com…
IKUZWE M. Maurice retweeted
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yatangije igikorwa cyo gutera ibiti birenga ibihumbi 200 by'imbuto ziribwa mu bigo bifite amashuri abanza birenga 4,900 mu Gihugu hose.
Iki gikorwa cyatangirijwe i Bugesera kuri G.S Mayange A, cyitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée.
Muri buri shuri ribanza, hatewe ibiti 40, bikozwe n'abana biga mu mwaka wa Kane, mu kwifatanya na UNICEF Rwanda kwizihiza imyaka 40 imaze ikorera mu Rwanda. #UmunotaNews
🎥 @IMauricious
IKUZWE M. Maurice retweeted
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yatsinzwe na Mali ibitego 3-2 mu mukino wa Gatatu mu Itsinda K mu yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027, wabereye kuri Stade du 26 Mars iri i Bamako muri Mali.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, wasize Mali iyoboye itsinda n'amanota 9 ikurikiwe n'Amavubi afite amanota 6 mu gihe Cape Verde yafashe umwanya wa Gatatu n'amanota atatu nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 4-2.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2026, muri Stade Amahoro guhera saa Tatu z'ijoro (21:00). #UmunotaNews #TotalEnergiesAFCONQ2027
IKUZWE M. Maurice retweeted
Rwanda’s national football team, Amavubi, suffered a 3-2 defeat to Mali in their third Group K match of the qualifiers for the 2027 Africa Cup of Nations (AFCON)
👉umunota.com/en/amavubi-lose-…
IKUZWE M. Maurice retweeted
🎥 AMASHUSHO 🎥
Umuhanzi Andy Bumuntu yaririmbiye abana indirimbo ye yise "Kuri buri mwana", mu muhango wo gutera ibiti mu mashuri, wabereye ku rwego rw'Igihugu ku Ishuri rya GS Mayange A mu Karere ka Bugesera. #UmunotaNews
IKUZWE M. Maurice retweeted
🚨Rwamagana: Hafunguwe igikoni kizajya gitekera ibigo by'amashuri 5 icyarimwe
Minisiteri y’Uburezi yatashye ku mugaragaro igikoni cy’icyitegererezo kizajya gitegurira amafunguro abanyeshuri basaga ibihumbi 15 n'abarezi barenga 260 bo mu bigo by’amashuri 5 byo mu Karere ka Rwamagana.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki gikoni cyubatswe kuri G.S Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, wayobowe n'Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette.
Iyi gahunda yo gutekera hamwe yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi hagamijwe kunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri amafunguro yateguwe neza ndetse no kugabanya ibicanwa n'ibindi byakoreshwaga na buri kigo. #UmunotaNews
🎥 @IMauricious
IKUZWE M. Maurice retweeted
Imodoka ya Virunga yari itwaye abagenzi yerekezaga i Kigali ivuye i Musanze, yakoze impanuka irenga umuhanda.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kimisave urenze Mukinga mu Karere ka Gakenke mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ahagana saa 6:30.
Abari muri iyo modoka bayivuyemo ndetse abakomeretse bajyanwa kwa muganga. Kugeza ubu ntibiramenyekana ko hari ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka. #UmunotaNews
IKUZWE M. Maurice retweeted
"Twaryaga ibiryo birimo imyotsi, akawunga kabaga ari umukara."
Abanyeshuri biga kuri GS Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, barashima uburyo bugezweho bwo gutegura amafunguro yo ku ishuri hakoreshejwe muvero nshya zidasohora imyotsi imbere mu gikoni, ibyo bavuga ko byongereye isuku y'ibiryo bikanuhitisha igihe bibonekera.
Umuyobozi w'iri shuri, Hagenimana Martin yashimye Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Uburezi yazanye ubu buryo bugezweho, kuko bwagabanyije ikiguzi cy'ibicanwa bakoreshaga kugera hafi kuri 1/2, bukongera ubuziranenge bw'ifunguro kandi rikaboneka vuba.
Muvero zigezweho zidasohora imyotsi 244 zagejejwe mu mashuri 228 ari mu turere 29 two hirya no hino mu Gihugu, ku bufatanye bwa MINEDUC na UNICEF, mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri isanzweho. #UmunotaNews
🎥 @IMauricious
IKUZWE M. Maurice retweeted
“Ibikorwaremezo ni umutungo rusange, ntibigenewe abantu runaka. Kubyangiza cyangwa kubyiba si uguhombya ikigo runaka cyangwa umuntu runaka, ni uguhombya igihugu no guhungabanya imibereho myiza y’abaturage.”
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha ,RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahagaragara ibikorwa byo kwiba no kwangiza ibikorwarmezo birimo ibikoresho by’amashanyarazi, ashimangira ko Polisi na RIB bitazihanganira abijandika muri bene ibyo byaha.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo herekanwaga abantu 11 bacyekwaho ubwo bujura, aho bafatanywe insinga zifite agaciro ka miliyoni 20 Frw zibwe hirya no hino mu Gihugu. #UmunotaNews
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko abantu 11 berekanywe bafatiwe mu bikorwa byo kwiba insinga z'amashanyarazi, barimo ufite Ubwenegihugu bwa Uganda, ari we ufatwa nk'umucurabwenge wazambutsaga azijyana mu bindi bihugu, abazimugurishaga, n'abazitunda barimo abamotari n'abashoferi.
Bakurikiranyweho ibyaha bitatu, birimo kurema umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwangiza ibikorwaremezo, n'ubujura.
Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kicukiro na Nyarugenge, mu gihe dosiye zabo zamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. #UmunotaNews
IKUZWE M. Maurice retweeted
📸 AMAFOTO 📸
Ku mugoroba wo ku Cyumweru Perezida Kagame yageze i Saint John's muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza, CHOGM 2026, ibaye ku nshuro ya 28.
Umukuru w'Igihugu kandi yifatanyije n'abandi banyacyubahiro batumiwe mu birori by’akarasisi byabaye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 45 Antigua na Barbuda imaze ibonye ubwigenge. #UmunotaNews
IKUZWE M. Maurice retweeted
🎥 AMASHUSHO 🎥
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Madamu Jeannette Kagame yakiriye ku meza, Igikomangomakazi cya Maroc, Princess Lalla Asmaa.
Ni nyuma y'uko bafunguye ku mugaragaro Ikigo gisuzuma ndetse kikanavura indwara z'amatwi mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe. #UmunotaNews
IKUZWE M. Maurice retweeted
𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 𝐡𝐚𝐬 𝐭𝐫𝐞𝐚𝐭𝐞𝐝 𝐦𝐨𝐫𝐞 𝐭𝐡𝐚𝐧 𝟐𝟒,𝟎𝟎𝟎 𝐜𝐚𝐧𝐜𝐞𝐫 𝐩𝐚𝐭𝐢𝐞𝐧𝐭𝐬 𝐬𝐢𝐧𝐜𝐞 𝟐𝟎𝟏𝟐
✅ Butaro Hospital in Burera District, Northern Province, has provided cancer treatment to more than 24,500 patients since 2012, highlighting Rwanda’s progress in expanding access to cancer care.
✅ Of the patients treated, 8 per cent were children under the age of five, while cancers affecting women, including breast cancer, accounted for 51 per cent of cases.
✅ Cancer survivors in Rwanda say they are encouraged by the progress made in the country, which has reduced the need to seek treatment abroad.
✅ They also appreciate the availability of cancer treatment for patients covered by the community-based health insurance scheme, known as Mutuelle de Santé.
✅ Many patients have now gone years without showing signs of the disease, giving them hope that they have recovered.
✅ Cancer screening and treatment services continue to expand across #Rwanda.
✅ According to the Ministry of Health’s 2024/25 report, the country has 13 CT scanners across 12 facilities, alongside five MRI machines and six other machines used in breast cancer diagnosis.
✅ These technologies help medical professionals detect cancer, determine how far the disease has progressed and plan appropriate treatment based on the type of cancer a patient has.
umunota.com/en/rwanda-has-tr…
IKUZWE M. Maurice retweeted
Amakuru yo kuri uyu wa Mbere
👉youtu.be/3DFEFN6xEQ8?si=urVW…
IKUZWE M. Maurice retweeted
Amakuru yo kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Ukwakira 2026
👉youtu.be/3DFEFN6xEQ8?si=xulw…
🎥 @LydvineH
🎤 @IMauricious
IKUZWE M. Maurice retweeted
"Ni amahitamo y'umutoza."
Umutoza wa Rayon Sports FC, Haringingo Francis Christian, yavuze ko impamvu atakinishije Iradukunda Elie Tatou, ari amahitamo ye bitewe n'uko yateguye gukina.
Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'umukino Rayon Sports yatsinzwo na Black Bulls ibitego 2-0.
Haringingo yemeje ko Elie Tatou nta kindi kibazo afite cyatuma adakina.
Reba Video : youtu.be/Vvj34gdFcMo?si=OFXx…
🎥 @IMauricious









































