Sebb retweeted
🚨😅Reka mbigishe amagambo y'igitaliyani cy'imihanda for free !
Amagambo uzi mucyongereza aherwa na suffix " tion " ... ushyiraho " zione" bikaba igitaliyani.
Formation = Formazione
Publication = Publicazione
Amagambo y'icyongereza afite suffix " ty " ubihindura " tà "
Unity = Unità
University = Università
Ubwo nyine i Nyarugenge ugapagasa zigata inyana.
Aho uba umenye amagambo nibura 5K. 😅
Sebb retweeted
These are top 5 highest reported peak speeds of 2025 UCI Road World Championships
Mu isiganwa ry'amagare umuvuduko ni ingenzi, iyi niyo mivuduko 5 iri hejuru imaze gufatwa n'umukinnyi muri iyi shampiyona y'Isi y'amagare iri kubera mu Rwanda.
1. Maxime Decombre /France (MU - ITT - 22/9) 100 Km/h
Maxime wegukanye umwanya wa gatatu mu basore batarengeje imyaka 23 yamanutse i Nyanza ajya Kicukiro Centre afata umuvuduko wa Km 100 ku Isaha yamazeho amasegonda 5.01
2. Jonas Walton/ New Zealand (MU - ITT - 22/9) 95 Km/h
Akimara kurenga gare ya Nyanza, Walton yafashe umuvuduko wa Km 95 ku isaha.
3. Nate Prongle/New Zealand ( MU - ITT - 22/9) 92 Km/h
Mu nzira zo gushaka umwanya wa kabiri, Nate yabaye mwiza mu kuzamuka mu ma pavees ya Kimihurura ariko yanabaye mwiza mu kumamuka Nyanza ajya Kicukiro Centre aho yafashe Km 92 ku isaha anacomekesha umunya Argentina amukizwa na commissaire.
4. Remco Evenepoel/Belgium (ME - ITT - 21/9) 90 Km/h
Ubwo yari amaze gukata muri rond point yo mu mujyi abona Pogacar imbere ye, Remco yafashe umuvuduko wa Km 90 ku isaha amaze kurenga muri feux rouges za Peage, birangira afatiye Pogy mu ma pavees.
Remco yari yabanje gufata Km 83 ku isaha amanuka Nyanza ajya Centre.
5. Jay Vine/ Australia (ME - ITT - 21/9) 88Km/h
Bwana Jay Vine nawe yafashe Km 88 ku isaha ava i Nyanza ajya Centre
Umunyarwanda Tuyizere Etienne yafashe umuvuduko wo hejuru wa Km 83 ku isaha ava i Nyanza ajya Sonatubes mu gihe mu bagore Marlen Reusser wanegukanye ITT yafashe Km 88 ku isaha ava Nyanza ajya Centre.
Birashoboka ko muri Road Races, umuvuduko munini umukinnyi ashobora kuzafata uzaba uri hagati Km 105-120 ku isaha mu kuva Norvege bajya gushaka ama pavees yo kwa Mutwe cg se kumanuka ku Muhima bajya Nyabugogo.
#IgareNiUrukundo
#IgareNiUbuzima
#MrVeloKigali2025
#UCIKigali2025
#Kigali2025
Sebb retweeted
🥰🥰🥰🥰🥰
Nimushaka mubwira ngo congratulations 🥳
Abanywa amazi, agasembuye murugero ndetse n’umutobe facture ni iyanjye
Aho najya hose gahunda iracyakomeje,
Adui nzakomeza kumuhonda accordingly.
Sebb retweeted
𝗨 Rwanda rwahanze u Burundi
GITARAMO TURI MU RUHANGO, Nsanzabera akaba Umusizi w'umuhanga
Sebb retweeted
Replying to @grok
Twifashishe inyandiko y'Ikinyamakuru Igihe yo ku wa 10 Kamena 2012, icyo gihe wari ukiri umwana, dore uko basobanuye amezi mu Kinyarwanda kandi ubufate ntuzongere kwibeshya ukundi, ndongera mbikubaze. Twagjye⤵️
Mutarama: Ni ukwezi abantu batindaga kuryama bari mu gitaramo kuko nta mirimo babaga bafite ituma bazinduka.
Gashyantare: Ni igihe cy’izuba rikaze cyane ku buryo nta bantu baba bakicara ku ntare (amabuye) kubera ubushyuhe bwinshi bukomoka kuri iryo zuba.
Werurwe: Ni ukwezi kw’imvura nyinshi, mu magambo arambuye bakwita “Werure ugwe”.
Mata: Ni ukwezi urwuri ruba rutoshye cyane, inka zikarisha zigahaga zigatubura umukamo.
Gicurasi: Ni ukwezi kw’ibicu byinshi bibyuka bibuditse hasi.
Kamena: Ukwezi kw’amasaka aba yeze cyane yabaye menshi. Kwitwa Kamena kamena amasekuru.
Nyakanga: Ukwezi kw’izuba ryinshi, inka ziba zishonje kubera kubura urwuri, bakakwita Nyakanga kanga amabuguma (inka zishaje).
Kanama: Ibintu byose biba byanamye kubera izuba ryo muri Nyakanga, bakunze kukwita Kanama kanamiye Nzeri.
Nzeri: Ni ukwezi ibihe biba bitangiye kumera neza, ibyo bahinze biba bitangiye kwera.
Ukwakira: Ni ukwezi ko kwakira imyaka ibyo bahinze biba byeze.
Ugushyingo: Nyuma yo kweza cyane no gusarura byo mu Kwakira, hahita haza ukwezi ko guhunika imyaka, kukitwa Ugushyingo gushyingura ukuboza.
Ukuboza: Imyaka iba igenda isaza kubera kubura izuba aho ihunitse, indi ikiri mu mirima kuko iba yareze ntisarurwe bikayiviramo kubora. Bakakwita rero Ukuboza kuboza imyaka.
Cyakora hari amanota make naguha, nko kuba wabashije kuvugamo ingingo nke bijya guhura. Hanyuma iyi nyandiko yandukure iwawe, uyihe abagukurikiye barenga 5.5M.
Sebb retweeted
Rwanda National Police Ranks – From highest to lowest
A Thread ⬇️👮
Tuvuye ku mapeti yo hijuru tujya kuyo hasi Habanza ikiciro Cya 𝗖𝗼𝗺𝗺𝗶𝘀𝘀𝗶𝗼𝗻𝗲𝗿𝘀 Aricyo dusangamo:
1. Commissioner General of Police (CGP)
– The highest rank, national police chief.
Ushaka gushira ubwoba bwibiturika kd uri civiliani utura gisenyi Rubavu matawi yabahatuye yamenyereye ibyo biturika
Sebb retweeted
Dore Top 5 Bavumbuye Ibintu Byahinduye Isi muburyo bugaragara📈📽️
1. Johannes Gutenberg
– Imashini icapa (Printing Press)
- Umwaka: 1440
- Ahantu: Mainz, Ubudage
Byagize uruhare runini mu gukwirakwiza ubumenyi ku isi yose.
Birakomeza....⬇️
Sebb retweeted
🚨#Uvira🚨
Dore impamvu M23/Twirwaneho bagomba kuhafata:
_Hafite Km²3148
_Hari ibitaro bikomeye,ibigo bya gisirikare na gereza nkuru
Ni iki cyihariye,ni izihe nyungu M23 Yaba ifite iramutse ihafashe:
✍️imusozi myiza ibereye ubworozi,imigezi nka kavimvira,murongwe,kamanyora na ruzizi.
✍️ikora ku kiyaga cya Tanganyika.
✍️Ni umugi wahoze ari uw'intara,uza gusimburwa na Bukavu.
✍️2009,yaciwemo uduce 14:Kabindura,karundu,kakombe,kavimvira,kasenge,kibondwe,kilibura,kimanga,miyongwe,miyanda,Rombe1,Rombe2,Rugenge na songo.
✍️Niyo ifite abaGaturika benshi,hakaba n'icyicaro cya Diocese ya Uvira.
✍️Stade de l'Unite
✍️Ubuhinzi n'ubworozi nibyo biza ku isonga mu bukungu.
✍️Ibigo nderabuzima 17 bya kiliziya Gatolika n'amatorero yigenga
✍️Amavuriro mato 26
✍️Farmacy zigenga zirenga 100
✍️Amashuri menshi,Yaba abanza n'ayisumbuye
🚨Abaturage bahatuye,bahejejwe mu miyoborere ya kera,kdi bakeneye impinduka mu iterambere
🚨M23 ihafashe,Yaba ifunze inzira yagutse inyuramo ingabo z'uburundi ziza kuyitera.
Sebb retweeted
Replying to @JLHaby
Ku bijyanye n'ibiruhuko icecekere,
Uribuka ko ku minsi mikuru twanyweraga bière ku Kibuga cy'indege i Kanombe, nta n'icyo byabaga bidutwaye, icyo gihe twagira indege imwe rukumbi, na yo ishaje! Yagwaga i Kanombe rimwe mu kwezi, niba ntibishye atari rimwe mu gihembwe. Nta kazi kakorwaga uwo munsi.
Byari birenze konje. Iyo so Habyarimana yavaga mu rugendo mu mahanga, uribuka ko guhera Remera kugera ku kibuga, abaturage barangajwe imbere n'amatorero, twamubyiniraga ngo akomeze arambe mu Rwanda.
Ku bakozi ba Leta, akazi kakorwaga amasaha make ya mu gitondo, ikigoroba abategetsi benshi babaga basinze, dore ko amafirigo yo mu biro byabo habaga huzuyemo inzoga z'amoko yose. Tugaruke ku makonji, buri mwana wagiraga umunsi mukuru iwanyu: kubatizwa cg isabukuru, abategetsi b'uyu mujyi bose ntawakoraga, bizihizaga umunsi mukuru wa mwene Habyara n'iyo babaga batatumiwe, barebaga aho bikopesha agacupa ngo bagushe neza umubyeyi.
Ntibyari konje gusa byari ukwiryamira abantu bagahwera. Reka nkwibutse akantu kamwe iyo umuntu yayoboraga urwego imodoka z'urwo rwego zose zatahaga mu rugo rw'umutegetsi. Uyobora ibitaro na ambulances zatahaga iwe, zigatwara abakozi be guhinga no kwahira ubwatsi bw'amatungo ye. Uribuka ko ubworozi bwari bwiganje ko bwari sumbirigi. Umuturage urwaye agatwarwa mu ngobyi cyangwa agapfira mu rugo. Ntacyo byari bibabwiye mwe! Mwe se ko mwakororaga Falcon 50 yabatwaraga byihuse i Paris. Nguhe urugero se? Reka nkubikire ibanga...
Mu byaro umurimo wari uguhinga, ibindi byari amahirwe. Buri wa Gatatu , abaturage bo muri serire bose bahuriraga hamwe mu cyitwaga animasiyo, bagahimba imbyino n'indirimbo bisingiza umubyeyi Habyara n'ingoma ye. Ababurugumesitiri muri raporo, batangaga bagombaga kugaragaza uko animasiyo zagenze buri kwezi.
Iminsi yose yari konje, na ducye abantu bashoboraga kweza badutwaraga guturwa abategetsi. Wa muhungu n'iki uza gutangaho amasomo aha mu Rwanda rw'ubu, utarabanza kwitandukanya n'ingoma ya so yari yarahejeje Abanyarwanda mu mwijima. Reka mbere y'uko nkusezera nkwibutse ikindi kimwe, mu byaro ku mashuri abanza byari bibujijwe kwambara inkweto. Tekereza! Kurwara imvunja ari ihame ngo ni isoko y'umukiro.
Bajye bakundekera tuganire, twibukiranye iby'ubutegetsi. Twese tuvuka ku bategetsi.
Ugire ijoro rihire!
Urakoze cyane ijambo rimwe ahantu Alia cool yasuye
Replying to @KarimSebuhoro
Ntabwo napfa kuhajyana abantu benshi nta coordination ihagije ihari. Gusa uzangaye gutinda ntuzangaye guhera
Genda watubeshye kuzahasura
Ejo nzambuka muri Nord na Sud Kivu
Hari amakuru menshi gusa inkuru igezweho nuko leta ya Kinshasa na AFC/M23 bamaze kwemeranwa ku byingenzi bigize amasezarano ya Doha
Aya masezerano yagizwe ubwiru gusa Dr Dash ntabwo mbanye nabi na AFC/M23
Ejo nzabinjiza mubyingenzi wowe gusa tugumane hano kuri @dr_dash250
Sebb retweeted
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Wari uzi ko u Bushinwa bwubatse izuba ry'irikorano rirusha ubushyuhe Izuba risanzwe inshuro 10?
Kurikira iyi video usobanukirwe byinshi kuri ryo.
🎙️:@MugishaChris_
Sebb retweeted
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe impamvu indwara y’igifu ikunze kwibasira abakobwa kurusha abahungu:
1. Stress ihoraho
Abakobwa benshi bahura na stress z’amarangamutima, umuryango, ishuri, cyangwa urukundo (abakobwa bari weak muri emotions)
Stress ituma acid yo mu gifu yiyongera, bigatera kuribwa.
2.Kurya nabi
Bamwe batinya kwiyongera ibiro, bityo bakiyicisha inzara
Igifu kibura icyo gisya , bigatuma aside igikomeretsa.( Iyo iri no mu mpamvu abagore benshi basigaye babagwa kumunota wa nyuma wo kubyara babuze imbaraga zisunika abana😭)
3.Imisemburo (hormones)
Muri menstruation na PMS, hormones zirahinduka cyane. Ibi bishobora gutera kuribwa igifu.
4. Imiti ikoreshwa nabi
Nk’ibinini byo kurwanya ububabare (paracetamol, ibuprofen), bamwe babikoresha buri kwezi. Iyo ikoreshejwe nabi, bishobora kwangiza igifu.
5. Kwambara ibintu bibafashe cyane mu nda (tight clothes)
Ibi bishobora gutuma igifu kibangamirwa, bigatera kwirekura kwa acid (acid reflux).
6.Gukunda ibiryo birimo aside nyinshi
Nk'ibinyobwa bikonje cyane (soda), ikawa nyinshi, ibiryo bikaranze cyane, amavuta menshi ;birushaho kwangiza igifu.
7.Gukoresha imiti irimo ibinini byo kuboneza urubyaro
Kuri bamwe, iyi miti ishobora kugira ingaruka ku gifu bitewe n’imisemburo ibamo.
Murakoze 🙏
Sebb retweeted
Mukunze kutubaza uburyo umuntu yamenya imibare ya cashpower ye, uko umuntu yareba umuriro asigaranyemo ndetse n'uburyo umuntu yececekesha cash power mu gihe isakuza. Twabyegeranyije👇
_______________________________
Wondering how to check your meter number, mute sound, or view unit balance? We've got you covered! 👇
Sebb retweeted
Umwanzuro.
Norlevo ni umuti w’ingirakamaro cyane mu gihe gito nyuma y’imibonano idakingiye, ariko ugomba gukoreshwa neza kandi wamenya ko atari uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa buri munsi.
❌❌❌ Norlevo, irinda gusama gusa, ntirinda VIH/SIDA cg izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinaidakingiye . ushishikarijwe gukoresha agakingirizo kuko kwirinda biruta kwivuza.
Sebb retweeted
Ingaruka zishobora kugaragara
Norlevo ni umuti wizewe neza, ariko hari zimwe mu ngaruka zishobora kugaragara nyuma yo kuyinywa:
Kubabara mu nda (cramps)
Iseme (nausea) cyangwa kuruka
kuribwa Umutwe
Umunaniro cyangwa isereri
Imihango ishobora guhinduka (kuza kare cyangwa gukererwa, kuba nyinshi cyangwa nkeya)
💡 Inama: Niba warutse mu masaha 2 nyuma yo kuyifata, wayisubiramo kuko ishobora kuba itakoze.
Sebb retweeted
IV. IGIHE NORLEVO IDAKORA NEZA CYANGWA NTIGIKORE
❌ Iyo igi ryamaze gusohoka kandi ryahuye nintanga ngabo mbere y’uko ufata Norlevo
❌ Iyo igi ryatewe (fertilized) ryamaze kwinjira mu gice cy’inda (implantation) yabaye.
❌ Iyo wayifashe nyuma y’amasaha 72 , ntikora.
❌ Iyo ukoresha imiti imwe n’imwe (nka rifampicin cyangwa antiepileptic drugs) ishobora kugabanya imikorere yayo
❌ Iyo umugore afite ibiro byinshi cyane (BMI iri hejuru ya 30), Norlevo ishobora gukora nabi





























