RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Uyu munsi, muri siporo rusange, Minisitiri @nsanzimanasabin yatangaje amavugurura muri serivisi z'ubutabazi bwihuse.
Minisitiri yamenyesheje abitabiriye siporo rusange ko:
• Impinduka ku isura n'imikorere bya ambulance bizatuma serivisi zirushaho kuba nziza.
• Hatangijwe ishuri ryigisha abakozi bakora mu butabazi bwihuse mu buryo bw'umwunga akangurira urubyiruko kwiyandikisha
• Yasabye abaturarwanda kugira ubumenyi ku butabazi bwihuse kuko bifasha gutanga ubufasha ku bari hafi yabo mbere y'uko haza ubutabazi bwisumbuye.
• Yibukije abantu guha ambulance inzira kuko umunota wose ufite agaciro mu butabazi.
—————
Today, during the community sports (siporo rusange), Minister @nsanzimanasabin announced reforms in emergency medical services.
The Minister told participants that:
• Changes to the appearance and operations of ambulances will make services even better.
• A paramedic school offering professional training for emergency medical personnel is set to open, and he encouraged young people to register.
• He called on citizens to acquire first-aid knowledge, as it helps provide assistance to those nearby before advanced emergency care arrives.
• He reminded people to yield the right of way to ambulances, because every minute counts in emergency response.
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Mu rwego rwo kunoza serivisi:
🎓 Hagiye gutangizwa ishuri ryigisha abakozi bakora mu butabazi bwihuse mu buryo bw’umwunga (Paramedic School) rizigisha abanyeshuri 100 ku mwaka.
Umubare w'bakozi batanga ubutabazi bwihuse uzagera 8-10 kuri buri mbangukiragutabara, bitarenze 2030
🩺 Abakozi mu mavuriro 59 bari mukazi bazahabwa amahugurwa yongera ubumenyi.
📱 Hazifashishwa eBanguka, ikoranabuhanga rifasha mu kohereza imbangukiragutabara mu gihe nyacyo, ahakwiye.
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Aya mavugurura agamije kugera kuri ibi mu mwaka 2030:
⏱️ Iminota itarenze 10 yo gutegereza imbangukiragutabara muri Kigali.
⏱️ Iminota itarenze 20 yo gutegereza imbangukiragutabara hanze ya Kigali.
🚑 Imbangukiragutabara 1 ku bantu 20,000:
Harimo:
- Izahariwe impija zivuka zifite ibibazo,
- Iz'abantu bafite indwara zandura,
- Izitwara abantu benshi icyarimwe bakomeretse.
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Uyu munsi, Minisiteri y’Ubuzima yatangije amavugurura muri serivisi z’ubutabazi bwihuse (2026–2030).
Aya mavugurura agamije gushimangira intambwe imaze kugerwaho muri servisi y’ubutabazi bwihuse — harimo kugeza ubutabazi bwihuse aho bukenewe aho ari ho hose n’igihe cyose.
Aya mavugurura ashingiye ku ihame rimwe:
Ubutabazi bwihuse buhera mu rugo, ku mudugudu, ndetse n’ahabereye ikibazo, hadategerejwe kubanza kugera ku ivurio.
Dore iby'ingenzi muri aya mavugurura. 🧵👇
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
#Inamayawikendi
Dore Wikendi yageze.
Ni umwanya wo kwiyitaho no kwita ku muryango.
Tuzirikane gukoresha imiti 💊 neza twirinda kwivura no gusangira imiti n'abo tubana mu rugo cyane cyane imiti ya antibiyotiki.
Igihe cyose umwe mu bagize umuryango arwaye ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga.
Twirinde gukoresha nabi imiti, ikomeze kugira ubushobozi bwo kutuvura
#AMR #WAAW #OneHealth #WAAW2026
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Tugire ubuzima bwiza!
Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe muri kanseri zishobora kwirindwa kandi ikanavurwa iyo igaragaye hakiri kare.
Ariko, ni nayo kanseri ya kabiri ikunze kugaragara mu bagore benshi mu #Rwanda, ikaba yihariye 13% by’abarwayi bose ba kanseri.
Kurikira ikiganiro “Gira Ubuzima Bwiza” umenye:
✅Uko wakwirinda kanseri y’inkondo y’umura
✅Uko isuzumwa n’aho isuzumirwa
✅N’ibiyiranga.
Tufatanye turandure kanseri y’inkondo y’umura.
Kurikira ikiganiro kirambuye hano: 🔗Link:youtu.be/XkWdGyXhOc0
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
U Rwanda rwaguye serivisi zo gutanga urukingo rwa Kanseri y'Inkondo y'Umura ku bakobwa n'abagore bafite imyaka 30 kugera kuri 45.
==========
PRESS RELEASE
Rwanda expands HPV vaccination to girls and women from 30 to 45 years.
#Rwanda #HPV #CervicalCancer #CancerElimination #Mission2027
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Menya indwara y’umuvuduko w’amaraso, uyirinde.
Iyi ndwara izwi nka "#Hypertension" ni imwe mu ndwara zitandura zica abantu benshi.
Nubwo ari indwara itinda kugaragaza ibimenyetso, iyo uyirwaye atitaweho kare ishobora kumutera indwara zikomeye zirimo iz'umutima, impyiko, izifata ubwonko n’izindi
Muri iki kiganiro “Gira Ubuzima Bwiza”urasobanukirwa:
✅Ikiyitera
✅Uko wayirinda
✅Uko abayirwaye bakurikiranwa n'uko biyitaho.
Kurikira ikiganiro kirambuye unyuze aha: 🔗Link: youtu.be/sdrp4U7GWng?si=wlhQ…
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Tugire ubuzima bwiza!
Kanseri y'ibere iri mu ziza imbere mu guhitana ubuzima bwa benshi:
✅Iterwa n'iki?
✅Irangwa n'ibihe bimenyetso?
✅Ivurwa ite?
Mu kiganiro "Gira Ubuzima Bwiza", urasobanukirwa bimwe mu byo wibaza ku ndwara ya Kanseri y’ibere.
Kurikira ikiganiro kirambuye aha:
🔗Link:youtu.be/K5VtWb7Ipc0?si=zICz…
Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo ku ngingo twazavugaho ubutaha twandikire.
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Muraho!
⏭️Ese nawe wibaza ibibazo byinshi ku ndwara zitandukanye, zaba izandura cyangwa izitandura?
⏭️Wibaza aho wakura amakuru yizewe ku buzima no gufata neza umubiri wawe?
Tukurarikiye ikiganiro gishya cy'uruhererekane cyitwa "Gira Ubuzima Bwiza", aho inzobere mu buzima zizajya zigusobanurira byinshi mu byo wibaza harimo:
✅Ubumenyi ku ndwara zitandukanye: ibizitera, uko wazirinda, kwisuzunisha no kwivuza.
✅Gufata neza umubiri: imirire, imyitozo ngororamubiri, n'ibindi.
✅Ubuzima bwo mu mutwe na serivisi zigendanye na bwo.
Ibi biganiro byose bizajya binyura kuri YouTube no ku zindi mbuga nkoranyambaga za RBC.
⚠️Ibitekerezo byanyu n'ibibazo ku ngingo ziganirwaho ndetse n'ibindi mufitiye amatsiko bizajya byakirwa kandi biherweho mu gutegura ibiganiro by'ubutaha.
Ntuzacikwe!
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Tinyuka!
Gusaba ubufasha ni ubutwari, si ubugwari.
Wikwihererana ibibazo by'ubuzima watewe n'inzoga nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge.
Nugera kwa muganga:
✅️Uzakirwa neza
✅️Uzagirirwa ibanga
✅️Uzahabwa ubujyanama
✅️Uzahabwa imiti, ukire
✅️Uzafashwa kugira inshuti nziza zikurinda kwishora mu nzoga zikabije.
“Kubatwa n'inzoga Biravurwa.”✍️
#UbubataBuravurwa
#TunyweLess
#HeheNicyuma
#Sober
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Dore ubufasha butangirwa mu miryango no kwa muganga ku bantu bagizweho ingaruka no kunywa inzoga zikabije.
Twese hamwe dufatanye kubitaho no kubafasha gukira.
“Kubatwa n'inzoga Biravurwa.”✍️
#UbubataBurakira
#TunyweLess
#HeheNicyuma
#SoberGen
Uyu munsi, igitondo cy’isuku mu @RuhangoPH cyakorewe muri Serivisi ya “Neonatologie”. Hakozwe ibikorwa birimo: koza inkuta, ibitanda, matora n’ibikoresho bitandukanye; gukoropa ndetse gusukura ibitanda, matora,… hakoreshejwe umuti wa chlorine.
1
4
92
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Twatangiye ikindi cyumweru.
Umusaruro mwiza mu kazi ujyana no kuba umuntu afite ubuzima bwiza.
Wumva waragizweho ingaruka no kunywa inzoga zikabije n'ibiyobyabwenge?
Gana ku ivuriro rikwegereye uyu munsi wisuzumishe, uhabwe ubuvuzi.
Niba ufite uwo mubana wahuye n'izi ngaruka, mufashe agere ku ivuriro afashwe.
Kurikira iyi video umenye ubuvuzi buhabwa abagana ivuriro.
#Ububataburakira
#TunyweLess
#HeheNicyuma
#SoberGen
RUHANGO PROVINCIAL HOSPITAL retweeted
Buri munota Ambulance itakaje mu nzira, umurwayi urembye aba abuze ubutabazi.
Ba igisubizo aho guteza ikibazo.
#TangaInzira.
Uyu munsi mu @RuhangoPH habaye amahahugurwa y’abazahugura abajyanama b’ubuzima ku kuvura malariya ku Mudugudu hakoreshejwe umuti wa Dhap. Yateguwe ku bufatanye na @JhpiegoRwanda na @InterfaithRda, akaba yitabiriwe n’abayobozi b’Ibigo Nderabuzima byo muri Zone ya @RuhangoPH, (1/4)
1
1
163
Abahuguwe bazahugura abajyanama b’ubuzima baherereye muri zone z’ibigo nderabuzima bakoreramo, icyo gikorwa kikazarangira kuwa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026.
Abajyanama b’ubuzima bagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage aho batuye. (3/4)
1
1
23
























