
Communication Specialist II Journalist II Media Personality II Reporter at @btntvrwandađ¤ Author News at https://xitter.gq/t.co/znoCMvVjzM & https://xitter.gq/t.co/YsadE5AwFd
Kigali,Rwanda
Joined August 2023
- Tweets1.7K
- Following1.6K
- Followers810
- Likes1.6K
Pinned Tweet
Abakinnyi 29, #Stephen #Constantine yahamagaye kuzifashisha kuri match 2 za Mali
Abakina hanze: 19
Rayon: 4
APR: 3
Police: 1
Kiyovu SC: 1
Udafite ikipe: 1
Manzi Thierry,Ruboneka, Ganijuru na bo bagarutse.
âď¸Itike yo guherekeza ikipe i Bamako yagejejwe ku madolari 700
1
79
Maarufu Janvier retweeted
đIMYIDAGADURO: Umuhanzi Joshua Baraka ukomeje kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga yatangaje ko yakoze indirimbo afatanyije nâumuraperi wâUmunyamerika Rick Ross, ariko akaba ataramenya niba izaba iri kuri album nshya ateganya gushyira hanze.
Ibi Joshua yabihishuriye mu kiganiro yagiranye na Dembe FM, avuga ko iyi ndirimbo yamaze gukorwa.
Uyu munyabigwi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo YoYo, Commando, Fire n'izindi.
#UkweliShowbizzy
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: Umuvugizi wa Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yatangaje ko Igihugu cye cyateguye ingamba zâubwirinzi nâizâububanyi nâamahanga zo guhangana nâigikorwa cya Amerika cyo gukumira amato mu mazi akikije Iran.
Yavuze ko Tehran izashyira mu bikorwa izo ngamba, ashinja Amerika ko icyo gikorwa ari ugukomeza ibikorwa bya gisirikare byo kuyigabaho ibitero.
#UkweliNews
âď¸: @manishimweja
#RDC: Muri Lubengera, muri Sheferi ya Buloho, Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu yâAmajyepfo muri RDC, FRN irahamagarira abaturage bahunze gusubira mu midugudu yabo, ivuga ko ako gace gafite umutekano n'ituze.
26
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: Umuyobozi wâIshuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Fr. Prof. Dushimimana Fidèle, yahawe icyemezo cyâuko yitabiriye gahunda mpuzamahanga yâibyumweru bibiri yigaga ku bufatanye nâimiyoborere mu mashuri makuru na za kaminuza, yabereye i San Antonio muri Leta ya Texas, muri Amerika.
Iyi gahunda yatewe inkunga na Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga ya Amerika, ikaba igamije guteza imbere ubufatanye no kunoza imiyoborere mu bigo byâamashuri makuru.
@ICKKabgayi @DushimimanaFid8 @HEC_Rwanda
#UkweliNews
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: Perezida wâu Burundi, Ăvariste Ndayishimiye, akaba na Perezida wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yerekeje i Addis Ababa muri Ethiopia mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, aherekejwe na Madamu Angeline Ndayishimiye.
Aba bombi bitabiriye umuhango wo gutangiza Inama Mpuzamahanga ya Gatanu ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026), iri kubera i Addis Ababa kuva kuri uyu wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo.
@NtareHouse @Burundi1stLady #Ukwelinews
âď¸: @manishimweja
Kirehe: Polisi yâu Rwanda ikorera mu murenge wa Kigarama, ku bufatanye nâIngabo zâu Rwanda, Inzego zâibanze, izâumutekano nâabaturage, yafashe abantu batandatu barimo abagore babiri, bakekwaho gutunda no gukwirakwiza kanyanga mu baturage, bafatanwe litiro zayo 136.
@Rwandapolice
đ¤ Made with AI
42
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: Polisi yâu Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe, ku bufatanye nâIngabo zâu Rwanda, yafashe abantu batandatu barimo abagore babiri, bakekwaho gutunda no gukwirakwiza kanyanga mu baturage, aho bafatanwe litiro 136 zâiyo nzoga.
Aba bafatiwe mu Midugudu ya Gatari na Gasenyi, Akagari ka Nyakerera, Umurenge wa Kigarama, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'i Burasirazuba, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026.
@Rwandapolice @RwandaEast @KireheDistrict @KigaramaSec @rangira #UkweliNews
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, abakuru bâibihugu bane bya Afurika bahuriye mu nama yâikirenga yabereye i Oyo muri Repubulika ya Congo.
Iyo nama yitabiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo, William Ruto wa Kenya, FĂŠlix Tshisekedi wa RDC na Faure Essozimna GnassingbĂŠ wa Togo.
#UkweliAmakuru #RDC
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: Arikidiyosezi ya Kinshasa yamaganye icyemezo cyo kubuza igitambo cya Misa cyo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami kuri Stade Tata RaphaĂŤl, ikita âubushotoranyiâ.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, Karidinali Fridolin Ambongo, yavuze ko icyo cyemezo cyabujije urubyiruko rwâAbagatolika ibihumbi kwizihiza uwo munsi, anemeza ko abateguye umuhango bari barabonye ibyangombwa byâubuyobozi.
Arikidiyosezi yibukije ko ubwisanzure mu kwemera no gusenga ari uburenganzira bwâibanze buteganywa nâItegeko Nshinga ry'Igihugu.
#UkweliAmakuru #RDC
âď¸: @manishimweja
đĽAMASHUSHO:
Ubuyobozi bwâUmujyi wa Kinshasa muri #RDC bwahagaritse igitambo cya Misa cyagombaga kubera kuri Stade Tata RaphaĂŤl, kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, aho cyari giteganyijwe kuyoborwa na Karidinali Fridolin Ambongo.
Umuvugizi wa Karidinali yavuze ko abateguye uwo muhango bataramenyeshwa impamvu iyo Misa yahagaritswe kuba cyangwa ngo bahabwe ibisobanuro birambuye.
Hagati aho, Aba Polisi benshi boherejwe hafi yiyo stade mu rwego rwo gukumira ko uwo muhango uba.
#UkweliNews #RDC
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đĽAMASHUSHOđĽ
#RDC: Kuri iki Cyumweru, Ikipe yâabagore ihagarariye Ibiro bya Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru yatsinze iya Perezidansi ya FRN ibitego 4-0, mu mukino wabereye i Goma kuri Stade de lâUnitĂŠ.
#UkweliAmakuru #RDCongo
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đ¸AMAFOTOđ¸
Kuri iki Cyumweru, Kiliziya Gatolika iri kwizihiza Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami, wizihirijwe muri Paruwasi ya Nyanza, unahurirana no kwizihiza Yubile yâimyaka 80 u Rwanda rumaze rweguriwe Kristu Umwami.
Ibi birori byabimburiwe nâigitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, afatanyije na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wayo uri mu kiruhuko cyâizabukuru.
Tubibutse ko ku wa 27 Ukwakira 1946 ni bwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye u Rwanda na Abanyarwanda Kristu Umwami.
@NyanzaDistrict @DeButare74718 @ArchKigali @DOCICO_CEPR
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: Impuguke mu bya gisirikare mu Burusiya, Yuri Knutov, yavuze ko ibitero byâu Burusiya ku biraro byo ku ruzi rwa Dnipro bigamije gucamo Ukraine ibice bibiri, iburasirazuba nâiburengerazuba.Yatangaje ko mu bitero biheruka, ibiraro bine byo muri Kyiv byibasiwe, bitatu muri byo bikangirika bikomeye.
Ku ruhande rwâAmerika, impuguke mu bya gisirikare, Daniel Davis, yavuze ko Ukraine idafite inzira ya gisirikare yayigeza ku ntsinzi mu ntambara ihanganyemo nâu Burusiya, ashimangira ko hakenewe ibiganiro bigamije kumvikana na Moscow kugira ngo intambara irangire.
#UkweliNews
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đĽAMASHUSHO:
#RDC: Kuri iki Cyumweru, Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, yakiriwe nâimbaga yâabafana ubwo yageraga i Goma, kuri Stade de lâUnitĂŠ, aho yari yagiye gukurikira umukino wâumupira wâamaguru wahuje ikipe yâabagore ihagarariye ibiro bye nâiyâabo mu buyobozi bukuru bwa FRN.
#UkweliNews #RDC
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đĽAMASHUSHO:
Ubuyobozi bwâUmujyi wa Kinshasa muri #RDC bwahagaritse igitambo cya Misa cyagombaga kubera kuri Stade Tata RaphaĂŤl, kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, aho cyari giteganyijwe kuyoborwa na Karidinali Fridolin Ambongo.
Umuvugizi wa Karidinali yavuze ko abateguye uwo muhango bataramenyeshwa impamvu iyo Misa yahagaritswe kuba cyangwa ngo bahabwe ibisobanuro birambuye.
Hagati aho, Aba Polisi benshi boherejwe hafi yiyo stade mu rwego rwo gukumira ko uwo muhango uba.
#UkweliNews #RDC
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga n'Ubutwererane wâu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Urwibutso rushya rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwafunguwe ku mugaragaro i Stockholm muri Suède, ari intambwe ikomeye mu kubungabunga amateka no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside.
Yashimangiye ko ari ingenzi gukomeza kuzirikana abishwe muri Jenoside, gushyigikira abarokotse no kugeza ukuri ku mateka yayo ku bisekuru bizaza, kugira ngo bitazibagirana.
@RwandaMFA @RwandainSuede @onduhungirehe #UkweliNews
âď¸: @manishimweja
Abagize inteko itora muri @KireheDistrict bitoreye Abajyanama rusange bâAkarere Umunani (8), muri abo harimo:
Rangira Bruno
Nzirabatinya Modeste
Mukeshimana Gloriose
Prof. Dr. Callixte Kabera
Umubyeyi Aimee Laetitia
Dr.Deo Mutambuka
Mukankuranga Liliose
Musabyimana Jean
@rangira
64
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: #Papy #Pungu, umwe mu banyapolitiki bo mu Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila muri RDC, yaburiye bamwe mu barwanashyaka baryo bashaka kurivamo kubera andi mahirwe ya politiki, abasaba kudatererana amahame nâibitekerezo byâishyaka nyuma yo kungukira mu rugamba rwâimpinduramatwara.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, aburira abo yise âabiyita abanyapolitiki bashyigikiye Repubulika nâamahoroâ.
Yavuze ko PPRD itagomba gufatwa nkâishyaka umuntu yinjiramo ashaka umwanya wa politiki, akarisohokamo amaze kugera ku nyungu ze bwite, ahubwo ko ari umuryango wa politiki uhuza abantu basangiye amateka nâamahame.
#Ukwelinews
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đ¨AMAKURU: #Benjamin #Mbonimpa, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa FRN, yihanangirije ubutegetsi bwa Kinshasa nâabahuza mu biganiro byâamahoro, avuga ko badakwiye guceceka ku bikorwa ashinja ingabo za FARDC gusenya ibikorwa remezo no kwica abasivili mu burasirazuba bwa #RDC.
Yavuze ko niba indorerezi nâabahuza bakomeje guceceka kuri ibyo bikorwa, na bo batazagira icyo bavuga igihe FRN izaba itsinze FARDC nâabo bafatanyije, abo Mbonimpa yise âingabo zâurupfuâ.
#UkweliNews #RDCongo
âď¸: @manishimweja
Maarufu Janvier retweeted
đĽAMASHUSHO: Minisitiri wâIntebe wâu Buyapani, Sanae Takaichi, yagaragaye atera urwenya mugenzi we wa Malaysia, Anwar Ibrahim, amukorera ibimenyetso bisekeje mu maso ndetse anamwereka ururimi, mbere yâuko inama yâabakuru bâibihugu bitabiriye APEC itangira i Shenzhen mu Bushinwa.
Ibi byabaye ku wa 19 Ugushyingo 2026, ubwo abayobozi bombi bari bahuriye aho iyi nama yabereye, bagasangira akanya ko gusabana no gusetsa.
#UkweliNews
âď¸: @manishimweja























