The Official Twitter Account of the Northern Province, Government of Rwanda I Intara y'Amajyaruguru.

Northern Province/ Rwanda
Joined July 2011
Northern Province/ Rwanda retweeted
Umunyamabanga wa Leta muri @RwandaInfra, Col Claudien Bizimungu ari kumwe na Guverineri wa @RwandaNorth @gahundemaurice, Komite Nyobozi y'Akarere, Abahagarariye @Rwanda_Housing, #PSF n'Inzego z'Umutekano basuye #GOICO mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa ngo yongere gukorerwamo.
12
45
6,042
Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026, hirya no hino mu Turere tugize @RwandaNorth habaye amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe Abaturage. Amatora yatangiriye ku rwego rw’Umudugudu, hatorwa Komite Nyobozi z’Imidugudu na Komite z’Inama y’Igihugu y’Abagore n’iy’Urubyiruko.
1
5
1
10
833
Nawe uzitabire amatora mu Mudugudu utuyemo, ku itariki 24 Ukwakira 2026 #Amatora2026
11
82
7
132
9,720
Kuri uyu wa gatatu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa @RwandaNorth, Ngendahimana Pascal, ari kumwe n’Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, basuye ibikorwa by’Imihigo ya @Gicumbi_Rwanda 2026–2027, basuzuma aho bigeze banatanga inama zo gukosora ibitanoze no kwihutisha ibikiri inyuma
469
Uyu munsi, Guverineri @gahundemaurice yifatanyije n’abaturage b'Imirenge ya Rugengabali muri #Burera na Kamubuga muri #Gakenke mu Nteko y'Abaturage, aho yabashishikarije kwitabira amatora y’inzego zegerejwe abaturage no kwirinda ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge
1
9
1
21
1,066
Uyu munsi, Guverineri @gahundemaurice yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mushinga wo kuvugurura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cour d’Appel no kubaka urwa Kinigi, ihuza @MusanzeDistrict, @Ibuka_Musanze, @Aegis_Trust n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye
3
11
794
Northern Province/ Rwanda retweeted
In Muhoza sector, @RwandaNorth Governor @gahundemaurice chaired the consultative meeting on upgrading of Cour d’Appel Genocide Memorial and construction of Kinigi Genocide Memorial, bringing together Musanze District, @Ibuka_Musanze, @Aegis_Trust and other distinguished invitees.
10
22
1,532
Guverineri @gahundemaurice yifatanyije n'Akarere ka Musanze mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, wabereye mu Murenge wa Kinigi, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo: Umusingi w’impinduka zirambye"
8
16
1,080
Northern Province/ Rwanda retweeted
Mu gusoza ibiganiro by’Ubumwe n’Ubudaheranwa byabereye @RwandaNorth , Madamu Kayisire Solange, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere wa Unity Club, yihanganishije abaturage ba Musanze bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO, abasaba gukomeza kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa. Yashimangiye ko ubumwe n’ubudaheranwa ari byo mahitamo yonyine dufite, asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo y’amacakubiri, kugeza ku rubyiruko ukuri ku mateka yacu no kubaka umuryango utekanye, urubyiruko rushoboye kandi ruzira ibiyobyabwenge. Yibukije ko kurwanya ibibazo bito bitarakura ngo bihinduke ibikomeye, no gukomeza kwimakaza ubumwe, ari inshingano ya buri wese mu rugendo rwo kwiyubakira Igihugu kitajegajega.
24
1
32
1,592
Atangiza ibi biganiro, Minisitiri @U_Consolee yagaragaje ko @RwandaNorth ifite amateka yihariye mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa, asaba ababyitabiriye gusasa inzobe, bakabwizanya ukuri ku mateka basangiye, hagamijwe gukomeza kubaka icyizere no guharanira ejo hazaza heza
9
12
896
Mu ijambo ry’ikaze, Guverineri @gahundemaurice yagaragaje ko ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa bigamije gusuzuma intambwe imaze guterwa n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru muri uru rugendo, gufata ingamba zifatika zo kurushaho kurwihutisha no gukemura imbogamizi zikirubangamiye
1
5
17
827
I Musanze hari kubera ibiganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ku rwego rwa @RwandaNorth, bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu.” Byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, urubyiruko n'ibindi byiciro bitandukanye
1
15
23
1,289
Northern Province/ Rwanda retweeted
📹AMASHUSHO 📹 Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabwiye RBA ko kugeza ubu icyateye iyi nkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya Goico Plaza mu Mujyi wa Musanze kigikurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Yihanganishije abacururizaga n’abakoreraga muri iyi nyubako bahuye n’igihombo, ababwira ko Leta ibari hafi. #RBAAmakuru
3
5
38
7,772
Northern Province/ Rwanda retweeted
Uyu munsi, Guverineri wa @RwandaNorth @gahundemaurice yagiranye inama n'Ubuyobozi bw'Akarere, Abahagarariye @PSF_RWA, Minisiteri n'Ibigo bya leta binyuranye, n'Inzego z'umutekano; basuzuma ingaruka z'inkongi yibasiye inyubako ya GOICO n'uburyo bwo gukumira ubukana bw'izo ngaruka.
2
16
1
48
12,268
GUHUMURIZA
32
300
10
746
78,078
Northern Province/ Rwanda retweeted
This morning, Prime Minister Nsengiyumva joined farmers at Nyarububa Marshland in Rulindo District to officially launch the 2027A Agricultural Season nationwide. He encouraged farmers to boost productivity and to properly maintain farming infrastructure, both key to sustainable development. -------------------- Muri iki gitondo, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’abahinzi mu gishanga cya Nyarububa, mu Karere ka Rulindo, mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2027A cyabereye mu Gihugu hose. Yashishikarije abahinzi kongera umusaruro w’ubuhinzi no kubungabunga neza ibikorwa remezo byifashishwa mu buhinzi, mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye.
5
69
1
127
21,455
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yatangije igihembwe cy’ihinga cya 2027 A mu Karere ka Rulindo. Iki gikorwa cyabereye mu Gishanga cya Nyarububa ahatewe imbuto y’ibigori, cyitabiriwe na Minisitiri @Dominiquehab, Guverineri @gahundemaurice n’abandi bayobozi batandukanye
5
9
953
Kuri iki gicamunsi, @gahundemaurice ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye ya @RwandaNorth, bari kuganira n'Abayobozi n'abakozi ba @BureraDistrict ku mihigo ya 2026–2027 n’imishinga y’iterambere, ari nako banafata ingamba zo kunoza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo
3
6
12
989
Kuri uyu wa gatanu, Guverineri @gahundemaurice, ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye ya @RwandaNorth basuye Igishanga cya Gana muri @BureraDistrict, baganira n’abahagarariye amakoperative 26 y’abahinzi ku micungire yacyo no kukibyaza umusaruro, hagamijwe kongera ibiribwa
4
10
1,169
Guverineri @gahundemaurice, ari kumwe n’Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Muhondo mu Nteko y’Abaturage. Yabakanguriye kwitabira Igihembwe cy’Ihinga 2027 A, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no kwitabira amatora y’inzego zegerejwe abaturage
11
22
1,334